Injira mu bwiza na pavoma ya Tube Heza iramba kandi ihendutse!

 Umwe bubafundi bacu arimo gusoza igice cya mbere cya pavoma 

Kuki wagura pavoma ya Tube Heza?

Pavoma ya Tube Heza ni nziza, irakomeye kandi izafasha inzu guhora isukuye ndetse ifashe n’umuryango kugira ubuzima bwiza.  Kuyisukura biroroha ndetse bikanihuta. Pavoma yanduye birakomera kuyisukura kandi kuba ahantu hadapavomye bikaba byatera kwandura indwara ziterwa no kuba ahanduye nk’ imvunja cyangwa inzoka zishobora gutera impiswi. Mu gihugu cya Mexique (Megisiko) hakozwe ubushakashatsi bwerekana ko gushyira pavoma nziza mu nzu bigabanya indwara y’impiswi kuri 50% ndetse n’inzoka kuri 80%.

Ni kuki wahitamo pavoma ya Tube Heza?

Dukoresheje Ikoranabuhanga ryavuye kubushakashatsi bwakorewe muri Amerika, pavoma ya Tube Heza irahendutse kandi biranoroshye kuyisana mu gihe yangiritse. Dutanga garanti y’amezi 6 kuri pavoma yawe nshya nk’umwihariko wacu gutanga service nziza ku bakiriya.

N’iki pavoma ya Tube Heza ikozemo?

Pavoma ya Tube Heza ikozwe mu urujagi (laterite), umucanga, garaviye ndetse n’umwihariko wa amavuta ya Tube Heza yakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atuma ikomera ndetse n’amazi ntabe yabasha gupfumura ngo yinjire. Pavoma yacu nta sima (ciment) ibamo bituma ihenduka, ariko isize ya amavuta biyitera kuba isukuye ndetse inasa neza.

Ni gute nagura pavoma ya Tube Heza?

Ubu pavoma yacu iboneka mu turere twa Bugesera, Rwamagana, Kayonza, Kamonyi, Ngoma, Gatsibo ndetse na Akarere ka Jinja muri Uganda. Waduhamagara kuri 2460 (nimero itishyurwa) tukakoherereza abakozi bacu bakagupimira inzu yawe bakakubwira amafaranga ugomba kwishyura ku giciro gito nyuma tukaza iwawe n’ibikoresho byose tukagusira pavoma nziza y’urugo rwawe!

Bifata igihe kingana gute kubaka Pavoma?

Kuva dutangiye kugeza turangije, pavoma ya Tube Heza ifata ibyumweru bitatu kuri bine (ibyumweru 3-4) kugirango irangire neza.

Kunogereza pavoma na pouderi y'ibara ry'umutuku

 Ikiganiro hagati y'abakozi bacu

Bishimiye pavoma ya Tube Heza