Ese Tumaze Kubaka Pavoma Zingahe?
Muri Mutarama 2018, Tube Heza yari imaze kubaka pavoma kuri meterokare 51,496 zasimbuye ibitaka mu nzu. Ibi byatumye ingo zirenga 1878 zo mu midugudu irenga 300 itandukanye zagezweho ku buryo abazituyemo bataterwa n’indwara ziva mu mwanda. Dukorera mu turere dutanu mu Rwanda hamwe n’akandi karere kamwe ko muri Uganda, tunafite gahunda yo kwagura ibikorwa tukongeraho akarere kamwe kamwe muri buri gihugu mu mwaka wa 2018.
Igishushanyo mbonera kijyanye n’amazu yubatswe (Kamena 2018)
Ikiyongeraho, twatanze akazi gahoraho ku bantu barenga 80. Mu muco wa kampani yacu habamo gukora ibikenewe n’ibishoboka byose kugira tugire abakozi babigize umwuga. Tugira ibihe bitandukanye byo gutoza abakozi, kandi tugenda tubahindurira inshingano kugira babashe kuzamuka mu myanya yo gufata ibyemezo biteguye. Ikigereranyo cy’ibura ry’akazi mu rubyiruko mu Rwanda kiri hejuru cyane. Biramenyerewe ko umuntu arangiza kaminuza akaba nta kazi afite. Twizera ko ari inshingano zacu gushaka no gutoza abakozi b’urubyiruko bifuza kuba mu bazamura iterambere ry’igihugu.
-
Rwanda is one of the smallest countries in Africa located just south of the Equator and bordered by Burundi, Uganda, Congo, and Tanzania. Though small (just 10,000 square miles), it is very densely populated, being home to almost 12 million people.
Rwanda is also stunningly beautiful, filled with lush green mountains, thousands of species of flora & fauna and nearly half of the world’s remaining mountain gorillas. But things aren’t always easy here. Rwanda is completely land-locked, which means it can be very difficult to bring supplies into the country and that any supplies brought in will be quite expensive and often difficult for locals to afford. The economy is based mainly on agriculture with almost 90% of workers working on farms.
You might know Rwanda for another reason. Rwanda is a country only 20 years out of one of the most devastating genocides in world history. But Rwandans are focused on moving forward. The economy is growing about 8% per year, life expectancy has doubled to 60 years, and infant mortality has decreased. Unfortunately, there’s still a long way to go. Rwanda ranks 176th out of 188 countries for infant mortality rates, in the bottom 10% for overall life expectancy, and only a small fraction of children complete secondary education.
Nsabimana Dominic
Dominic n’umugabo w’imyaka 42, akaba afite umuryango w’abana batandatu. Aba mu mudugudu wa Gisenyi aho ahinga ibishyimbo n’ibigori. Yamenye ibyerekeye Tube Heza ubwo yari abonye pavoma yayo yakorewe mugenzi we w’inshuti, ahita yifuza ko we n’umuryango we nabo bayubakirwa. Mu magambo ye yagize ati “buri kintu cyose mu nzu cyari cyanduye… bucura wanjye w’imyaka ine yararwaragurikaga cyane kandi kuba mu nzu y’ibitaka ntacyo byadufashaga keretse muganga gusa. Kuva nagira pavoma ya Tube Heza, ahora yishimye, ntakirwaragurika nka mbere kandi inzu nayo isa neza mo imbere. Nsigaye ngira abashyitsi benshi kurusha mbere kandi bose baba bifuza kwicara mu nzu.” Nyuma yaho, Dominic yabaye umuvugizi wa Tube Heza ku buryo ubu hamaze kubakwa izindi nzu nyinshi, abazituyemo bakaba bishimye.
Emerence
Emerence n’umukecuru w’imyaka 72 uturuka muri Congo. N’umwe muri bake bari bagifite inzu ifite ibitaka mu mugi wa Nyamata, ariko nyamara gukoresha sima byari kumuhenda bituma yihitiramo gukomeza kuyibamo gutyo n’ibitaka. Tube Heza yatoje abafundi kubaka pavoma ya Tube Heza mu nzu ye byatumye abona pavoma ku buntu. Kuba aba mu nzu ifite pavoma, ikaba itarangwamo ivumbi ikanaba yakozwa byaramushimishije cyane.
Jean
Jean aba mu nzu nto i Nyamata, akaba abana n’umuryango w’abana 9 n’umugore. Akenshi abana bose barara mu cyumba kimwe, kandi nta buryo bwo gusukura yari afite niyo bucura bwe yabaga yanyaye ku buriri. Abo bana bakundaga kurwaragurika kandi mu nzu ye habagamo umwuka utari mwiza kubw’ibintu bitandukanye byabaga byatonyangiye hasi. Kuba ubu afite pavoma ya Tube Heza itinjirwamo n’amazi, bivuze ko ashobora guzukura mu nzu yose uko ashaka, hakaba hahora isuku. Ibi byahinduye imibereho ya Jean n’abana be ku buryo bugaragara.
Sylvester
Sylvestre ni umworozi wo muri Mwogo akaba afite imyaka 38. Mbere yari atuye mu nzu y’ibitaka, akaba abana n’umugore n’abana bane. Abana be bararwaragurikaga, gusukura inzu byaragoranaga kandi nta bushobozi yari afite bwa sima. Mu kwezi k’ukwakira nibwo yumvishe Tube Heza hanyuma ariyandikisha ngo akorerwe pavoma. Ubu umukobwa we w’imyaka 15 avuga ko yishimiye cyane kuba yabasha gukora isuku, umuryango wose ukaba ahantu hasukuye. Ikirenzeho, Sylvestre yarishimye cyane ku buryo byatumye afata icyemezo cyo gushyira pavoma mu nzu ya Nyina umubyara baturanye!
Jean Bosco
Jean Bosco w’imyaka 33abana n’abana be 3 mu nzu nto iri i Juru. Yari amaze imyaka 7 aba mu nzu y’ibitaka kandi gukoresha sima byari bihenze cyane ku bushobozi bwe. Kuba muri iyo nzu, byatumaga abana be barwaragurika cyane bigatuma rimwe na rimwe batajya k’ishuri. Mu gihe cy’imvura inzu yabaga yuzuye ibyondo kandi yanduye. Amaze kumva ibyerekeye Tube Heza, yahise yifuza ko twamugeraho! Ati “Ubu abana banjye babayeho neza nta ndwara kandi umugore wanjye yishimiye cyane icyemezo nafashe, buri munsi abaturanyi baza kureba pavoma yanjye kandi ubu batatu muri bo bamaze gufata icyemezo cyo gukoresha pavoma ya Tube Heza”.
Jean Pierre
Jean Pierre ni umufundi uturuka Masoro, yari asanzwe akora ibiraka rimwe bikaboneka ubundi ntibiboneke; akenshi byabaga ari ku mahirwe. Umuryango we wahoraga uhangayitse niba bari bubone amafaranga yo kubatunga. Kuva Tube Heza yamuha akazi, yabashije kwiga ubukorikori bushyashya kandi abasha kubona umushahara wo kumufasha gutunga umuryango we. Yabashije no kugerwaho n’inyongera zizana n’akazi nko guhemberwa iminsi ya conje, ubwishingizi mu kwivuza, n’iteganyirizwa ry’amasaziro. Ibi byose ntiyigeze abigira akiri umunyabiraka.