Ese pavement zikozwe mu butaka ni Iki?
Pavamo zikozwe mu bitaka zikorwa mu gufatanya uduce dutandukanye tw'ibikoresho bisanzwe, hakarenzwaho amavuta yabugenewe kugira ngo pavamo ibashe gusukurwa. Pavamo zikozwe mu bitaka zirimo zigenda zimenywa cyane kurushaho, cyane cyane mu burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za America, kubw'ubwiza, umwimerere, kutangiza ibidukikije ndetse no koroha gusukura ziba zigaragara neza cyane. Dufasha mu gutuma ingo ziba nziza zikanagira ubuzima buzira umuze.
-
Ese kuki izi pavoma zo mu bitaka zitakoreshwa mu nzu zigifite igitaka cyangwa pavoma zanduye mu Rwanda?
Ubukorikori bukoreshwa mu gutunganya, gutandukanya n'ikoreshwa ry'inzu z'igitaka mu Rwanda, bivuze ko izi pavoma zishobora gukorwa ku giciro gito cyane. Kw'isi hose, pavoma zo mu bitaka zikoreshwa hifashishijwe umucanga, ibumba byose biba bituruka mu gihugu bikorewemo ubwabyo hamwe n'amavuta yabugenewe. Icyakora, muri Leta Zunze Ubumwe za America ndetse n'i Burayi hakoreshwa ubundi bwoko bw'amavuta butuma igiciro kijya hejuru. Mu rwego rwo kuzana pavoma zihendutse mu Rwanda, byadusabye kwishakamo ibizubizo.
Ku bw'ubufasha bw'umunyabutabire PhD Rick Zuzow uturuka mw'ishuri rikuru rya Stanford, ubwoko bushya bw'amavuta bwarakozwe bushobora gutwikira pavoma neza kandi igiciro kikagabanukaho 90% ugeranije n'ayambere. Nyuma yo kubona aya mavuta, pavoma zacu zagiye ku giciro cyo hasi ku buryo byoroheje intumbero yacu yo guca burundu ibitaka mu nzu cyangwa se pavoma zanduye..
Igice cya 1: Laterite
Igice cya 2: Imvange Y’ubutaka n’ibikoreshwa
Aha hakoreshwa invange y’umucanga n’ibumba byashyizwe hamwe bikavangwa neza ku buyro bitanga umusaruro wa pavoma inyerera kandi nziza. Nkuko bikozwa mu bikoresho by’ubutaka, na laterite iba yashyizwemo.
Igice cya 3: Ishirwaho ry’amavuta
Ayo mavuta ashyirwa kuri pavoma atuma isukura rya pavoma ryoroha ndetse amazi ntiyinjire mu butaka, rituma pavoma ishashagirana kandi ikaramba.
-
Nubwo tugeze aho tugeze, ntabwo akazi kacu kari karangira. Dukeneye ubufasha bwanyu mu nkunga ku bushakashatsi bwacu ku buryo byatuma tubasha gukora pavoma ku giciro ndetse kigabanutseho mu rwego rwo kwegera abatishoboye