Muri Rusage, inzu zifite pavoma z’ibitaka ziba zifite umwanda.

Ivumbi riba ritumuka hirya no hino, kandi ababa muri izo nzu baba bari mu kaga ko kurwara indwara ziterwa n’imibu, imbaragasa byose biba biri mu inzu ifite igitaka hasi. Ariko pavoma zikoze muri sima zirahenze ku buryo imiryango myinshi iba itabasha kuyikoresha, cyane cyane mu Rwanda.

Tube Heza yakoze pavoma zikozwe mu butaka, ziza ari igisubizo. Tube Heza ivanaho umwanda wo hasi ikanakora pavoma ziri ku giciro cyo hasi, zishobora kozwa, guhanagurwa kandi zifasha mu kugabanya indwara ziterwa n’umwanda.

Ese Kuki wakubakisha Pavoma

Ubuzima
Indwara y’impiswi nizimwe mu zikunda guhitana abana cyane mu Rwanda. Byagaragajwe ko pavoma nziza zigabanya kuba umwana yarwara impiswi ku cyigero cya 49% ndetse n’izindi ndwara zituruka k’udukoko nk’imbaragasa zigabanuka ku cyigero cya 78%. Ubusanzwe ibitaka biba birimo imbaragasa n’utundi dukoko twinshi tuba dushyira abana ndetse n’abakuru mu kaga ko kurwara. Abantu barenga miliyoni 1,800,000 buri mwaka bapfa bazize indwara y’impiswi. Byagaragajwe ko iyo inzu ibamo pavoma bigabanyura kuba umuntu yarwara impiswi, asthma, inkorora.
Ibiciro

Tube Heza ikora pavoma nziza mu bitaka, ibumba na laterite bikaba bigabanukaho 75% ku giciro cyo gukora pavoma za sima, bivuze ko Tube Heza itanga umusaruro nk’uwa sima isanzwe ku giciro cyo hasi cyane. Mu Bigaragara pavoma ya sima irahenze ku banyarwanda benshi, aho akenshi usanga irengeje umushahara w’amezi abiri w’umuturage usanzwe. Iyo bibaye guhitamo guhaha ibyo kurya no gushyia pavoma mu nzu, imiryango myinshi ntiyanatekereza ibya pavoma. Kuba wagira pavoma nziza ku giciro cyagabanutseho 75%, byafasha ku banyarwanda bose.

Akazi

Tube Heza ishaka gutanga ibizubizo by’igihe kirekire mu Rwanda, ibi bituma habaho gutoza abanyarwanda. Tube Heza itoza abanyarwanda b’abafundi uko pavoma za Tube Heza zikorwa. Nyuma, abo bafundi babasha kuba bajya hanze bagakoresha ubumenyi bahawe. Dutanga n’akazi ku myanya itandukanye haba harimo abafundi, abafasha abafundi, abayobozi, abanyabutabire, abanyeshuri n’abimenyereza akazi.

Ubukomere

Gukora pavoma zibungabunga ubuzima bw’abantu n’imwe mu ntego nyamukuru za Tube Heza. Ubusanzwe ikorwa rya sima riri ku kigero cya 5% mu kwangiza ikirere kandi isaba imbaraga nyinshi kugira ikorwe. Pavoma za Tube Heza zirakomera, nta mazi ashobora kwinjiramo kandi ntago zitera ibikomere kubwo kunyerera kwazo. Byaragaragaye ko hari ibikoresho byinshi byakwifashishwa mu gukora pavoma bitari sima. Mu ntumbero yacu, dushaka gufasha abantu bakiri mu nzira ziterambere kubaha umurongo ngenderwaho, aho kwiringira sima gusa.

Waba uri kwibaza uko pavoma zacu zikorwa?